Kigali

Imbamutima za Bwiza nyuma yo gukorana indirimbo na The Ben - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/11/2024 13:46
0


Bwiza uri mu bahanzikazi begezweho mu Rwanda, yatangaje ko yishimiye cyane gukorana indirimbo na The Ben umurusha imyaka myinshi mu muziki nyuma yo gukurana izi nzozi kuva akiri muto.



Iyi ndirimbo bise "Best Friend" yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, yari imaze igihe kinini itegerejwe, ahanini biturutse mu kuba ari indirimbo idasanzwe kuri Bwiza.

Uyu mukobwa amaze imyaka itatu mu muziki, kandi agaragaza ko ashaka gukoresha impano ye mu gutuma Isi yose inogerwa n'impano ye. Ndetse, yashyize imbere cyane gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ni indirimbo kandi ishimangira uburyo The Ben yiyemeje gushyira itafari ku bahanzi bakiri bato mu muziki, mu rwego rwo gusigasira urugendo rw'umuziki w'u Rwanda; cyane ko mu myaka ishize aba bahanzi bakuru bagiye bavugwaho kutashyigikira abakiri bato.

Bwiza aherutse kubwira InyaRwanda ko yavuganye bwa mbere na The Ben ubwo yasohoraga amashusho y'indirimbo 'Ready', ndetse ko kuva icyo gihe ubushuti bwarakomeje kugeza ubwo banakoranye indirimbo ya mbere bise 'Best Friend'.

Nyuma y'uko iyi ndirimbo yabo igiye hanze, uyu mukobwa yatangarije InyaRwanda amarangamutima ye, ashimangira ko atekereza ko gukorana n'umuhanzi w'umunyabwigwi nka The Ben ari inzozi za buri muhanzi wese.

Yagize ati: "Kuba hari indirimbo nabashije gukorana na The Ben ni ibintu bidasanzwe. Hagati yacu harimo imyaka myinshi cyane noneho ku muntu ugeze kure nka we ni ibintu bitaba byoroshye, ni inzozi mba numva buri muhanzi yagira."

Bwiza wakuze afana The Ben yakomeje avuga ko kera yumvaga gukorana na we indirimbo ari ibintu bisa nk'inzozi ndetse bidashoboka, ariko kuri ubu yishimira ko inzozi ze zabashije kuba impamo.

Yavuze ko kugira ngo iyi ntambwe igerwego yabanje gukora indirimbo hanyuma akifuza ko The Ben yayibonekamo, ni ko kuyimwoherereza  nyuma amwemerera ko bayifatanya baza kujya muri Studio barayikora, bagira ibyo bakuramo n'ibyo bongeramo.

Ati: "Nayikoze nshaka ko ari we uzayijyamo, ahubwo nasabaga Imana kugira ngo azayishime."

Mu masomo atatu Bwiza yigiye kuri The Ben harimo guca bugufi; ibintu bitangaje ugereranije n'aho amaze kugera mu muziki, gushyigikirana, no gukosorana aho biri ngombwa.

Bwiza yavuze ko uyu ari umushinga wabahenze cyane, asobanura ko hari aho byagiye biba ngombwa ko bahindura aho bari bateganyije gukorera bitewe n'ikirere, igihe n'ibindi.

Yavuze ko ku giti cye ari we wahisemo gufata John Elarts wo mu Burundi akamusimbuza Fayzo mu ikorwa ry'iyi ndirimbo ye kuko ari we yashimye ubuhanga bwe cyane mu guhanga udushya, ahishura ko indirimbo 'Best Friend' iri mu zizagaragara kuri album yitegura kumurika muri Werurwe umwaka utaha.


Bwiza yahishuye ko gukorana indirimbo na The Ben ari inzozi zabaye impamo

Bwiza yavuze ko Imana imugiriye neza yakorana n'abandi bahanzi bakomeye nka Meddy na Israel Mbonyi

Yavuze ko indirimbo ye na The Ben yayituye abantu bose bafite abantu bakunda

">

Reba hano ikiganiro twagiranye na Bwiza

">

Kanda hano urebe indirimbo "Best Friend" yahuje Bwiza na The Ben


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND